Kigali, 06 April 2017

This year, Rwanda marks the 23rd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi. Themed “Remember the Genocide against the Tutsi – Fight Genocide Ideology – Build on Our Progress”, this year’s commemoration will be an occasion for Rwandans from all walks of life to pay tribute to the more than one million innocent lives lost and visit the memorials where victims are buried.
On 7 April 2017, events will be held at national level and in villages to begin the National Commemoration Week. Throughout the week, Rwandans throughout the country will reiterate their commitment to fight genocide ideology and reflect on the country’s journey of unity and reconciliation in the last 23 years. The Commemoration Week will end on 13 April 2017 with an event to HONOUR politicians killed for opposing the genocidal government.

MOURNING WEEK ACTIVITIES:

  • 7 April: Lighting the Flame of Remembrance, Walk to Remember and Night Vigil
  • 8 April 2017: Visit and Commemoration at Nyarubuye Memorial Center
  • 9 April 2017: Visit and Commemoration at Ntarama Memorial Center
    Café Litéraire at Rwanda Revenue Authority
  • 10 April 2017: Visit and Commemoration at Bisesero Memorial Center,
  • 11 April 2017: Kwibuka Nyanza- Kicukiro
  • 12 April 2017: Visit and Commemoration at Murambi Memorial Center
  • 13 April 2017: Official Closing of Commemoration Week at Rebero

Minister of Sports and Culture, Uwacu Julienne said: “Rwandans come to the memorials to remember their loved ones, and to learn from their tragic past.  As a Nation we build our strength from our sad history and we can never allow such a tragedy to repeat itself. We will always remember and share the history of the genocide against the Tutsi as we recover and create a spirit of unity as a people, which will serve as the foundation of a better future for all Rwandans.”

Ends

=====================================================================

Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumweru cy’icyunamo

Kigali, kuwa 06 Mata 2017

Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”. Kwibuka kuri iyi nshuro bizaba umwanya ku Banyarwanda b’ingeri zose wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi banasure inzibutso za Jenoside zishyinguyemo izo nzirakarengane.

Ku itariki ya 7 Mata 2017, umuhango uzabera ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urw’Umudugudu hatangizwa icyumweru cy’Icyunamo. Muri icyo cyumweru,Abanyarwanda mu Gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize. Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Werurwe 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.
IBIZAKORWA MU CYUMWERU CY”ICYUNAMO

  • Ku itariki ya 7 Mata 2017: Gucana Urumuri rw’Icyizere, Urugendo rwo Kwibuka n’Ijoro ryo Kwibuka
  • Ku itariki ya 8 Mata 2017: Gusura  no Kwibuka ku rwibutso rwa Nyarubuye
  • Ku itariki ya 9 Mata 2017:-Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Ntarama
                     -Ibiganiro nkarishyabwenge (Café Litérraire) ku kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)
  • Ku itariki ya 10 Mata 2017: Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Bisesero
  • Ku itariki ya 11 Mata 2017: Kwibuka I Nyanza –Kicukiro
  • Ku itariki ya 12 Mata 2017: Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Murambi
  • Ku itariki ya 13 Mata2017: Gusoza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo ku I Rebero

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagize ati:“ Abanyarwanda baza ku nzibutso Kwibuka ababo bakundaga no kwigira ku mateka mabi banyuzemo.Nk’Igihugu,tuvoma imbaraga mu mateka akomeye ababaje twanyuzemo kandi ntidushobora kwemera ko amahano nk’ariya yongera kubaho.  Tuzahora twibuka tunasangize abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko tugenda twiyubaka kandi tuzakomeza kubaka no kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ibi bikazaba ishingiro ry’ahazaza heza h’Abanyarwanda bose”.

 

2017-06-01T14:40:16+00:00